AMASENGESHO YA NIMUGOROBA
AMASENGESHO YA NIMUGOROBA
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen
*Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba
Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba, ndagusenga ngukunze rwose. Ndagushimira yuko wandemye, ukancunguza Umwana wawe ukunda ukangira umukristu. Ndagushimira ineza uhora ungirira n’uko wandinze uyu munsi.
*Amategeko y’Imana
1. Urajye usenga Imana imwe gusa, uzabe ari yo ukunda gusa
2. Ntuzarahire izina ry’Imana ku busa cyangwa mu binyoma.
3. Urajye utunganya umunsi w’Imana.
4. Urajye wubaha ababyeyi bawe.
5. Ntuzice.
6. Ntuzasambane.
7. Ntuzibe.
8. Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi.
9. Ntuzifuze umugore w’undi.
10. Ntuzifuze kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi.
*Amategeko ya Kiliziya
1. Urajye utunganya iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya.
2. Urajye uza mu Misa ku cyumweru no kuri iyo minsi mikuru yategetswe.
3. Urajye uhabwa Isakaramentu rya Penetensiya uko umwaka utashye.
4. Urajye uhabwa Ukaristiya mu gihe cya Pasika.
5. Urajye usiba ku minsi yategetswe.
6. Urajye wibabaza nk’uko Kiliziya ibikubwiriza.
7. Urajye utanga imfashanyo ya Kiliziya.
Mana yanjye, umfashe nibuke ibyaha nakoze uyu munsi, mbone ububyicuza. (Nimucyo twibuke ibyaha twakoze uyu munsi…).
*Isengesho ryo kwicuza ibyaha
Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze, kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira yuko ari byo bicishije Yezu Kristu, Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe. Amen.
*Nyagasani Nyir’impuhwe
Nyagasani Nyir’impuhwe, Kiliziya yawe uyihe ihirwe; abo muri iki gihugu bose, n’abacu, n’abatugirira neza; ndetse n’abatwanga ubakize, abadutegeka bose ubarinde, Abanyarwanda batakuzi ubahe kukwemera; abahakanyi n’abanyabyaha bakuyoboke, abatunganye ubakomeze, abari mu rugendo ubasohoze ubuhoro, aboro n’indushyi ubatunge, abababaye n’abagiye gupfa ubakize; maze abapfuye bakiri mu Isukuriro ubacyure iwawe, nanjye undinde muri iri joro n’igihe nzapfira nzapfe nkwizera. Amen.
*Dawe uri mu ijuru
Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen.
*Ndakuramutsa Mariya
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amen.
*Nemera Imana Data
Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka. Amen.
*Isengesho ryo kwemera
Mana yanjye, nemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha, kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyoba no kutuyobya. Amen.
*Isengesho ryo kwizera
Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu ukampa ingabire zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, kuko wabidusezeranyije kandi ukaba utica isezerano. Amen.
*Isengesho ryo gukunda
Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuza byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe. Amen.
*Malayika nahawe n’Imana
Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke. Amen.
*Bazina Mutagatifu
Bazina Mutagatifu, umpakirwe ku Mana, unsabire ndeke kuyicumuraho. Amen.
*Indamutso ya Malayika
V.: Malayika yasohoje ubutumwa kuri Mariya
R.: Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.
Ndakuramutsa Mariya…
V.: Dore ndi umuja wa Nyagasani.
R. : Ibyo uvuze bingirirweho.
Ndakuramutsa Mariya…
V. : Nuko Jambo yigira umuntu.
R. : Abana natwe.
Ndakuramutsa Mariya…
V. : Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabira.
R. : Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije
Dusabe :
Mana turagusaba, udufashishe ingabire zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n’Umusaraba we, bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika yuko Umwana wawe yigize umuntu. Ibyo burabigusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.
.
*Bikira Mariya Nyir’impuhwe
Bikira Mariya Nyir’impuhwe, wibuke ko ntawigeze kumva ko wasubije inyuma uwaguhungiyeho, agutakambira ngo umurengere, umusabire, ni cyo gituma nkwizera. Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha. Mubyeyi w’Umukiza, ntiwirengagize ibyo nkubwira, ubyumve ubyiteho. Amen.
*Isengesho ryo kuryama
Mana yanjye, ubu ngiye kuryama, ndakwizigiye ngo undinde muri iri joro noye kukugirira icyaha, nawe Mariya Mubikira Mutagatifu, nawe Malayika murinzi wanjye, nawe Bazina Mutagatifu, mundinde muri iri joro. Amen.
Ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen
REBA VIDEO HANO