ICYAKUBWIRA KO UMUKOBWA AGUKUNDA BY'UKURI!!
ICYAKUBWIRA KO UMUKOBWA AGUKUNDA
BY'UKURI!!
___________________________________
Mu buzima busanzwe ni gake uzasanga umukobwa abwira umuhungu ko amukunda. Nyamara n’ubwo bimeze bityo hari imyitwarire ushobora gusangana umukobwa ugahita umenya nyirizina ikimuri ku mutima.
Mu buzima busanzwe ni gake uzasanga umukobwa abwira umuhungu ko amukunda. Nyamara n’ubwo bimeze bityo hari imyitwarire ushobora gusangana umukobwa ugahita umenya nyirizina ikimuri ku mutima.
Umukobwa nagukorera ibi bintu 5 akwitwaraho muri ubu buryo bukurikira ntuzirirwe ushidikanya ku kibimutera. Azaba agukunda ariko yarabuze aho abihera abikubwira:
1. Iyo muhuye arakubwira ngo warabuze
N’iyo mwaba mumaze iminsi muvugana cyangwa muhura rimwe na rimwe, usanga akubwira ko wabuze. Mu byukuri icyo we aba yumva cyamunyura si uko kuvugana gusa cyangwa se uko muhura, ahubwo aba yumva ko mwagirana umwanya uhagije muri kumwe, akibonera amahirwe yo kwitabwaho nawe.
2.Ahora ahangayikiye kumenya uko umerewe.
Umukobwa wagukunze ariko ntugire icyo umutangariza, ahora agerageza kukwiyereka buri uko muhuye cyangwa buri uko muri kumwe akabona utabishyizemo imbaraga ukamureka we araguhamagara akakubwira ngo kuki watuje habaye iki? Mu byukuri rero aba yumva wamuganiriza buri gihe kandi ukamwitaho.
3. Kukubwira ko bagutwaye/Ufite indi nshuti
Umukobwa wagukunze agapfira imbere burya iyo umubwiye ku by’urukundo arakubwira ngo batazamwikubitira kuko akwemeza ko ufite umukunzi kandi ko utamubura kabone n’iyo wamubwirako ntawe ufite. Aha aba ashaka kukumvishako ku bw’imiterere yawe n’igikundiro ufite bitatuma ubaho nta nshuti ufite kandi ko atari we wenyine ubibona atyo, agahora aguha icyizere cy’urukundo mu buzima bwawe.
4. Akubaza utubazo tujyanye n’urukundo buri gihe
Aha usanga umukobwa wagukunze akabura ijambo rya nyuma rya NDAGUKUNDA, usanga iyo muganira haba kuri telefone, muri kumwe, SMS, Whatsap,…. aba akuganiriza ku tuntu dutandukanye tw’urukundo, rimwe na rimwe mwabona nk’ubukwe, ati: “harabura iki ngo nawe utwereke ibirori koko?”iyo umubwiye ko nta nshuti ugira ati” nuyibura uzambwire ngo ngushakire”. Aba yifuza ko wamubwira uti ese wowe wanyemerera?
5.Kumenya amateka yawe
Umukobwa wagukunze muri ubu buryo akenshi iyo muganira akubaza iby’ubuzima bwawe wabayemo kuva ukiri muto, akumva mbese ashishikajwe no kumenya byinshi kuri wowe.
Kora #like na #share kuri ujye ubona izindi nkuru z'urukundo.