Ni ikifuzo kubakundana bose kuzabyara bakarera abana babo, ibi niko byari bimeze kuri no kuri uyu muryango tugiye kubabwiraho muri iyi nkuru.
Uyu muryango waciye mubihe bigoye bashaka kuzibaruka umwana aho bamubomeye avuka asa nk'inkende ndetse bakaba ubu bamwita umuhungu wishyamba (jungle boy).
uyu mwana yitwa Ali akaba yaravutse muwi 1999, akaba atuye mumajyepfo y'u Rwanda ndetse akaba ari we mwana wenyine ukirihi muri batandatu bibarutse abandi bakaba baritabye Imana.
Nkuko umubyeyi we abitangamo ubuhamya , Nyuma yuko abavandimwe be bavutse mbere ye bose bamaze kwitaba umwe kuwundi yahoraga asenga asaba Imana kumuha umwana wundi niyo yaba afite ubumuga ariko akaramba akajya amubona.
Nyuma yaje kwibaruka Ali Kubwamahirwe make avukana Inenge ariko abishimira Imana.
Ali yiberaho muburyo butandukanye, akunda kwibera mwishyamba akarya ibyatsi n'amababi yibiti; atinya abantu kuburyo uwo abonye wese aramuhunga akiruka kumuvuduko wo hejuru kuburyo ntawamufata.
nkuko mama we akomeza abivuga, ali ntiyigeze ajya mwishuri, abarimu bavugagako ubwonko bwe butabasha kugira icyo afata nakimwe, nubwo kandi ashobora kumva akanasubiza akoresha amarenga ntashobora kuvuga ijambo narimwe rizima.
ali kandi ngo ntashora kwicyura murugo bityo mama we ajya kumushakisha kumugoroba yitwaje imugozi amuzirikisha mwijosi akamukurura akamutahana.
uburyo asa mumaso nuburyo yitwara byatunguye cyane ababyeyi be ndetse nabandi bose bamubona. nubwo uyu mubyeyi yishimira umwana we biramubabaza cyane iyo bamwita Inkende, gusa ntazigera areka umwana we Rukumbi.