WAJYAGA WIBAZA BYINSHI KURI ZONE
51(AREA 51)?
iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa
Mu Majyepfo ya leta ya Nevada ho muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika hari agace kiswe
Area 51 gakoreshwa n’ingabo z’iki gihugu
zirwanira mu kirere katemerewe kugerwamo
n’uwo ari we wese n’iyo yaba Perezida ari we
Mugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo.
Aka gace gahere mu butayu bwa Nevada ahazwi
nka Groom Lake, nta ndege n’imwe yemerewe
kunyura mu kirere cyaho kuva mu myaka irenga
60 ishize, ariko mu 2013 nibwo leta ya USA
yemeye ko koko ako gace kagizwe ibanga igihe
kirekire kabaho.
Ikirere cyayo kingana na kilometero kare 1139.59
nta ndege yemerewe kukinyuramo kubera
amabanga menshi akomeye ku bibera aha mu
bijyanye n’umutekano wa USA.
Ni ho hantu harinzwe kurusha ahandi hose muri
USA yemwe no kurusha ingoro ya Perezida
(White House), dore ko twa drone twinshi tumaze
kurasirwa hejuru y’iki kirere tugerageza gufotora
ibibera aha.
U.S. Air Force F-117A ‘Nighthawk’ Stealth
Fighter ni imwe mu ndege zitabonwa na radar
zakorewe muri Area 51 Nyamara mu myaka
isatiraga gati 1960, muri Area 51 habaye ikibazo
mu bitwaro bya kirimbuzi bituma bamwe
batangira gukeka ibindi bityo hamara imyaka ibiri
nta kintu kihakorerwa harafunzwe ariko harinzwe
bikomeye.
Nyuma #CIA yahise itangira umushinga mushya
muri Area 51 wiswe “RAINBOW”, ari bwo bigaga
imitwe mishya yo gukoresha indege zitaboneka
kuri ‘Radar’ z’Abasoviyete kuko bageze aho
bagakeka U2 ndetse bakayihanura, bityo
bayisimbuza iyo bise A12.
Kuva intambara y’ubutita yatangira mu ntangiriro
ya za 60, CIA yakomeje gukora ibishoboka ngo
amabanga yayo mu rugamba USA yari
ihanganyemo n’Abasoviyete akomeze abikwe
bikomeye cyane cyane mu byerekeye n’intwaro
Abanyamerika batunze.
Area 51 yakomeje gufatwa nka laboratwari
ikomeye ku ngabo za Amerika cyane cyane
izirwanira mu kirere mu ntambara y’ubutita (Cold
War/Guerre Froide).
Ifoto ya mbere ya Area 51
Imwe mu ndege ya U2 yatataga Abasoviyete,
ariko nyuma baje guhanura imwe muri zo
Mu 1974 abahanga mu by’isanzure ba Skylab
bafotoye ifoto ya #Area 51 ‘batabishaka’ ku buryo
byateje impagarara hakikangwa kumena
amabanga amwe n’amwe nubwo byavugwaga ko
ikirere cy’aka gace cyafunze ntawe ushobora
gufata ifoto yaho ari mu kirere.
Nibwo ingabo za Amerika zirwanira mu kirere
zahitaga zihabwa ubuyobozi bidasubirwaho bwa
Area 51 maze batangira umushinga wo gukora
indege itabonwa na ‘radar’ bise “HAVEBLUE”.
Ni byinshi bivugwa kuri Area 51 kuko ari ho hantu
havugwa cyane ku Isi nubwo kandi ari hantu
hakomeye gutyo hagerwa n’abantu mbarwa kuko
n’ibikomerezwa byo ku Isi bitazi ibibera aha .