-->

Dore Impamvu 5 z’ingenzi ugomba kunywa amazi ukibyuka mu gitondo

 

Impamvu 5 z’ingenzi

ugomba kunywa amazi

ukibyuka mu gitondo

 

 Water every morning first thing has health benefits, experts say
 

Kunywa amazi ukibyuka ni ingenzi cyane ku

mubiri, kuko biwufasha kongera gukora neza.

Tekereza nawe kuba umaze amasaha 7 cg 8,

ntacyo kunywa urashyira mu kanwa, niba

warabyitegereje neza, ukunda kubyuka wumva

mu nkanka hokera cg humagaye cyane; ibi

nibyo biba iyo uryamye!

Kubera kumara amasaha menshi usinziriye,
umubiri utangira kugenda ugira umwuma
kubera ntacyo kunywa uba uri gufata. Niba
ujya ubyuka wumva wumagaye, iyi niyo
mpamvu ibitera.
 
Kunywa amazi menshi bifitiye akamaro kanini
imibiri yacu, kuko afasha ingingo z’ingenzi mu
mubiri gukomeza gukora neza, niyo mpamvu
nyamukuru ugomba kwirinda umwuma mu
buryo bwose bushoboka.
 
Aya mazi ufata mu gitondo afasha ingingo zose
kongera gukora neza, nyuma yo kumara igihe
zitagerwaho n’amazi ahagije
Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka ni ingenzi
cyane, kuko bifitiye akamaro ingingo z’ingenzi
zigize umubiri wacu.
 

Akamaro ko kunywa amazi

ukibyuka mu gitondo:

1. Byongera kukurinda umwuma
Nyuma yo kumara amasaha menshi usinziriye,
umubiri niko ugenda ugira umwuma. Kunywa
amazi ukibyuka, bifasha kongera igipimo
cy’umwuka mwiza wa oxygen, ndetse
bigafasha no mu ikorwa ry’insoro z’amaraso.
 
2. Aya mazi ya mu gitondo afasha
gusohora imyanda mu mubiri
Kunywa amazi ukibyuka mbere yuko ugira
ikindi cyo kurya ufata bifasha gusukura amara,
bityo bigafasha intungamubiri kuba zakwinjira
mu mubiri ku buryo bworoshye. Uretse gufasha
amara kandi, iyo urugero rw’amazi ruri hejuru
bigirira akamaro kanini impyiko, kuko bifasha
mu mikorere yazo.
 
3. Byongera imikoreshereze
y’imbaraga mu mubiri
Aha niho ujya wumva benshi bavuga ngo
amazi afasha kunanuka. Nubwo
ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko
amazi afasha mu gutakaza calorie nke;
zitagira icyo zikora mu kugabanya ibiro.
Kunywa amazi ukibyuka bifasha umubiri
gukoresha imbaraga (calories) ku rugero ruri
hejuru.
Mu gihe umubiri ufite inyota, ushobora
kwibeshya ukaba wayitiranya n’inzara, bikaba
byagutera kurya cyane. Ari byo biviramo
benshi kongera ibiro cyane.
Kunywa byibuze ikirahuri cy’amazi (ushobora
kugeza no kuri litiro imwe n’igice (1.5 L))
mbere y’ibindi byose ukibyuka bishobora
kongera imikoreshereze y’imbaraga mu mubiri,
bikaba byagufasha guhorana ibiro bikwiye.
 
4. Bizakurinda inzara igihe kinini
Kunywa amazi ukibyuka bituma wumva uhaze
mu gifu. Mu gihe unywa mazi yaba mbere yo
kurya cg mu gitondo ukibyuka bigufasha kurya
bicye, bikakurinda kurya byinshi umubiri
udakeneye.
Gusa ntugomba kunywa amazi gusa, ngo
usimbuke ifunguro rya mu gitondo, kuko nabwo
bishobora gutuma uza kurya byinshi nyuma.
 
5. Bifasha ubwonko kongera
gukora cyane
Mu gihe umubiri ufite umwuma, ubwonko
bukora buhoro. Ibi bishobora gutera kumva
unaniwe, wacitse intege, ndetse no kumva
uribwa umutwe, bishobora ndetse no
kugutwara akanyamuneza kawe, ukumva ufite
umunabi.
Ingirangingo z’ubwonko zigizwe na 75%
by’amazi, mu gihe ufite umwuma nicyo gice
cya mbere kigaragaza imikorere mibi.
Ushobora kunywa amazi
ukibyuka angana iki?
Kugira ngo ubone umusaruro uhagije, ni byiza
kunywa amazi byibuze agera kuri litiro 1 (ni
nk’ibirahuri 4) ukibyuka.
Amazi ushobora kunywa ayo ushaka yaba
akazuyazi cg akonje, gusa ameza ni ari ku
bushyuhe busanzwe (atagiye muri frigo ntabe
yagiye ku muriro). Niba wumva amazi
akubihira ushobora kongeramo indimu, nabyo
byakugirira akamaro.

LihatTutupKomentar

Popular Posts