INAMA KU BASORE N'INKUMI BIFUZA GUSHINGA INGO ZABO
1.
Isura ntiyubaka, hubaka ikiri muri iyo sura(umutima)

2.
Kubwirwa kenshi Ndagukunda sibyo byerekana ko umukunzi wawe agukunda cyane

3.
Irinde gukunda umuntu ugendeye ku byo afite,

kuko ababifite bose siko bafite ingo nziza.
4.
Wipfa gukunda umuntu utabanje kubitekerezaho neza,kuko umubabaro ukurikiraho

utagira umuti.
5.
Irinde kwitwa umugore cg umugabo

utarashyingirwa kuko igihe cyo gushaka uzaba
ntacyo ugisigaje mu munezero w'abarushinze.
6.
Irinde kugwa mu rukundo utaramenya uwo

ukunze.
7.
Ibuka ko urushinze nabi (urugo) asigara

abwirwa ngo "Ihangane niko zubakwa" atabwira ngo "mureke
uzabona undi uhuhoza amarira" niyo mpamvu kwitonda ugahitamo ari byiza kurushaho.
8.
Irinde gupanga umushinga wo gutekereza ko

bizakorohera guhindura umuntu mwarashakanye
kuko nimubana azakwereka n'ibindi utaruzi kandi utigeze umenya na gato.
9.
Irinde Gukunda umuntu ngo mu muzajye

kubana utaramenya bimwe mu bibi by'uwo
ukunda,nubwo bitakoroha ariko byibura wagakwiye kuba uzi byinshi mu bibi bye(Defout)
10.
Shyira ku munzani amafuti ye nusanga

yoroheje uyihanganire, wibuke ko nta muntu
utagira inenge. Naho nusanga hari ibikomeye
kubyakira witekereza ku rukundo umukunda gusa kuko
uzahora ubabaye, utandukane nawe ushakire
ahandi
Urugero











