#ukwezi ku nzara nahantu hari akaziga kigice kumweru aho urwara ruhurira n'umubiri.
mu rurimi rwicyongereza bavuga Fingernail moon - lunula bisobanura ukwezi guto.
munsi yumubiri mumizi yurwara niho uturemangingo dukora urwara dukorerwa akaba arinaho hafite
ubuzima kurwara rwawe.
iyo imizi yurwara yangiritse nurwara rurangirika niyo mpamvu ari ngobwa kuhabungabunga twita kunzara zacu.
ubusanze uku kwezi kurwara kugomba kuba kugaragara. iyo ufite umweru utyaye ni ikimenyetso ko amaraso atembera neza munzara.
bigaragaza kandi umuntu ufite ubuzima bwiza ufite ubudahangarwa bwumubiri (immune system).
abafite indimyemerere, mubitabo byinshi uzasanga batanga ibindi bisobanuro byinshi buri hejuru yimitekerereze (metaphyizical) ariko muri rusange nibiriya twavuze haruguru.