-->

NGIYI INAMA IKOMEYE PAUL MUVUNYI YAHAYE RAYON SPORT


Paul Muvunyi wahoze ari umuyobozi wa rayon sport yagiriye inama ikomeye komite ya Rayon Sports ubu iyobowe na Uwayezu Jean Fidele 

 

Yagize ati “Kuyobora Rayon, ni ukubana na bose kuva ku bato kugera ku bakuru. Turabashyigikiye bari mu nzira nziza. Uyoboye Rayon wese ni umuzigo agomba gushyigikirwa yabishaka atabishaka Ubusabane bwari bukenewe kuko abantu ntibaherukanaga. Icyo bisobanuye, ni uko tugomba gukomeza kuba hafi y’iyi kipe yacu kuko nitwe tugomba kuyifasha mu buzima bwa buri munsi."
 

Perezida wa Rayon Sports ubu ,Uwayezu aganira n'abanyamakuru yagize ati “Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.  Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro
Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n’abagore beza ntihagwa ibara. Rayon igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y’ikibuga."


LihatTutupKomentar

Popular Posts