-->

UYU MUSORE MWAMUGIRA IYIHE NAMA?

 

UYU MUSORE MWAMUGIRA IYIHE NAMA?

 

Mfite imyaka 21 nkundana

n'umukobwa ufite 19 ariko Mama we yiganye na

mama wanjye. Njye ntago nagize amahirwe yo

kubana na mama wanjye kuko yitabye Imana

maze Iminsi 3 mvutse, narenzwe na nyogokuru

nawe yaje kwitaba Imana ndagije amashuri

yisumbuye. Uwo mwana w'umukobwa yambaye

hafi pe noneho mama we atagira kunyitaho

akangira inama zo mubuzima busanzwe.

None yasabye kuryama nawe kandi pe mufata nkamama. None umukobwa niwe uri kubigenderamo

amutuka ngo aracyari umwana nyamara abaye
umwana nyuma y'uko nanze kuryamana na mama
we. Nabonye amahirwe yo kujya gukina hanze
none umwana ari kumbwira ngo kubana na mama
we biramurambiye kuko aratukwa amanywa na
nijoro kandi iyo kipe nzajyamo nayibwiyeko mfite
Girlfriend inyemerera kumushakira Visa ndetse
ikazamwishyurira kaminuza nawe ngo
tukazajyana.
 
None Mama we ngo nawe ashaka ko tujyana ngo
bitari ibyo ntaho umwana azajya. None ibyo
byabaye iturufu arigukoresha ngo turyamane
kandi sinashobora kubikora ni umuntu ungana na
mama wanjye,
ubwo nkoriki ko byandenze?

LihatTutupKomentar

Popular Posts